Rutahizamu wa Portugal, Cristiano Ronaldo, yakomeje kwerekana ko imyaka idashobora kumubuza gukomeza kwandika amateka mu mupira w’amaguru, nyuma yo gufasha igihugu cye gutsinda Uzbekistan ibitego 5-0 mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Mu mukino wabaye ku wa 23 Kamena 2026, Ronaldo yatsinze ibitego bibiri byamuhesheje kwinjira mu gitabo cy’amateka nk’umukinnyi wabashije gutsinda nibura igitego muri buri Gikombe cy’Isi yitabiriye. Ni amateka akomeje kumushimangira nk’umwe mu bakinnyi bakomeye isi ya ruhago yagize.

Uretse ibyo yagaragaje mu kibuga, Ronaldo yanakurikiwe cyane kubera inkweto yambaye zifite umwihariko udasanzwe. Izo nkweto za Nike zo mu bwoko bwa Mercurial Superfly 11 Elite ziriho amazina y’abana be, ibintu byashimishije benshi mu bafana be.
Ku nkweto imwe handitseho amazina y’abakobwa be, ari bo Eva Maria, Alana Martina na Bella Esmeralda, mu gihe indi iriho amazina y’abahungu be Mateo Ronaldo na Cristiano Ronaldo Jr. Uyu mukinnyi kandi ari kumwe n’umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bari kumushyigikira muri iri rushanwa.

Amakuru aturuka hafi y’uruganda rwa Nike avuga ko nyuma y’aya mateka mashya, rwamaze gutegura inkweto zidasanzwe zakozwe muri Zahabu zizwi nka Gold Mercurial Superfly RGN, biteganyijwe ko Ronaldo azazambara mu mikino ikurikiraho y’Igikombe cy’Isi.

Intsinzi ya Portugal kuri Uzbekistan yayifashije kuyobora Itsinda K n’amanota ane, ibintu biyongerera amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe Ronaldo na we akomeje kuba umwe mu bakinnyi bari kwitabwaho cyane muri iri rushanwa.
Mu myaka myinshi amaze akina ku rwego rwo hejuru, Ronaldo akomeje guhuza impano, amateka n’urukundo rw’umuryango we, ibintu bituma buri ntambwe atera ikomeza gukurikirwa n’imbaga y’abafana ku Isi yose.

