Mu gihe u Rwanda rwari ruri mu byishimo byo gusoza neza irushanwa rya FIFA Series 2026, umwe mu babyeyi b’abakinnyi batatu bagaragaye cyane muri iri rushanwa, Mickels Jacques Akilimali, yatangaje ko yishimiye bikomeye amahirwe igihugu cyahaye abana be.
Abo bana barimo Joy-Lance Mickels, Joy-Slayd Mickels na Leroy-Jacques Mickels, bose bakinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, bagaragaje urwego rwiza mu mikino y’iri rushanwa ryasorejwe mu Rwanda ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026.
U Rwanda rwakiriye neza iri rushanwa ritegurwa na FIFA, rugaragaza impinduka nziza haba mu mikinire ndetse no mu gutegura ikipe, by’umwihariko ku bakinnyi bashya bahawe amahirwe yo kwigaragaza.
Mu byatunguranye, hatumijwe abavandimwe batatu mu bakinnyi b’imbere, ari bo Joy-Slayd Mickels ukinira FK Karvan, Joy-Lance Mickels wa Saba Baku, ndetse na Leroy-Jacques Mickels ukinira Zira FK.
Nyuma y’uko aba bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rwegukana igikombe mu Itsinda A, se wabo yavuze ko byamushimishije cyane kubona abana be basohoza inzozi zo gukinira igihugu bakomokamo.
Yagize ati: “Nishimiye cyane abana banjye. Ni iby’agaciro kubona bakinira igihugu cya mama wanjye. Nanjye ndi Umunyarwanda ku ruhande rwa mama, nubwo data ari Umubiligi. Ibyo bakoze hano biradushimishije cyane.”
Yakomeje ashimira Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryagize uruhare mu kubegera no kubaha amahirwe yo gukinira Amavubi, agaragaza ko bafite ejo hazaza heza mu mupira w’amaguru.

Ati: “Turashimira cyane uburyo babitayeho bakabaha amahirwe. Mfite icyizere ko mu gihe kiri imbere bazakora ibirenze ibyo bakoze uyu munsi.”
U Rwanda rwegukanye iri rushanwa mu Itsinda A rutsinze Estonia ibitego 2-0, umukino waranzwe n’imikinire myiza y’aba bakinnyi, aho Leroy-Jacques Mickels yanitwaye neza kurusha abandi, agahita yegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Iyi ntsinzi ni imwe mu bimenyetso by’uko Amavubi ari kugenda yubaka ikipe ifite icyerekezo cyiza, by’umwihariko ku bakinnyi bato bafite impano n’ishyaka ryo kuzamura izina ry’u Rwanda.
