Umutoza mushya wa Rayon Sports FC, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko afite icyizere cyo kuyigeza ku bikombe, nubwo iri mu bihe bigoye birimo ibibazo by’imvune z’abakinnyi.
Uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino we wa mbere ayoboye iyi kipe, warangiye anganyije na Rutsiro FC ubusa ku busa (0-0), mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda ku wa 19 Mata 2026.
Haringingo yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye ikipe ifite ari ukubura abakinnyi bamwe b’ingenzi, bitewe n’imvune n’izindi mpamvu zitandukanye. Mu bo yagarutseho harimo Kwizera Olivier, Youssou Diagne na Chris Rushema, mu gihe Abedi Bigirimana we ari mu kugaruka buhoro buhoro.
Nubwo bimeze gutyo, yagaragaje icyizere ko aba bakinnyi bazagenda bagaruka, bigafasha ikipe kongera imbaraga no kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Ati: “Intego yanjye irasa n’iya Rayon Sports—ni ugutwara ibikombe. Ibi si bishya kuko mu 2023 twabigezeho dutwara Igikombe cy’Amahoro, kandi n’ubu birashoboka.”

Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane muri shampiyona n’amanota 44, irushwa amanota 14 na Al-Hilal iyoboye urutonde. Irushwa kandi amanota umunani na APR FC iri ku mwanya wa kabiri, ndetse n’amanota atanu na Al-Merrikh iri ku mwanya wa gatatu.
Nubwo ikinyuranyo cy’amanota kigaragara, amagambo y’umutoza mushya agaragaza ko Rayon Sports itaracika intege mu rugamba rwo gushaka ibikombe.

