Nyuma yo gusezera ku mwuga wo gusifura yari amazemo imyaka 16, Nizeyimana Is’haq yatangaje ko hari ibihe bikomeye byigeze gutuma atekereza kuwuvamo burundu, bitewe n’igitutu n’amagambo yavugwaga ku mikorere ye mu itangazamakuru ry’imikino.
Uyu mugabo w’imyaka 40, ufite umugore n’abana batanu barimo abahungu bane n’umukobwa umwe, yasezeye ku kazi ko gusifura ku wa 29 Gicurasi 2026, asoje urugendo rurerure rwamuranze mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Mu byo yagarutseho, yavuze ko hari umukino atazigera yibagirwa wahuje Police FC na AS Kigali mbere y’icyorezo cya Covid-19. Uwo mukino ngo yawukozemo amakosa yaje kumuviramo guhagarikwa imikino ine, ibintu avuga ko byamusigiye isomo rikomeye mu buzima bwe bwo gusifura.
Nizeyimana kandi yavuze ko mu bakinnyi bose yahuye na bo mu kibuga, uwamugoye kurusha abandi ari Onana Essomba Willy Léandre wahoze akinira Rayon Sports. Yavuze ko uyu mukinnyi yamusabaga guhora yitonze kubera uburyo yakinaga ndetse n’igitutu yashyiraga ku basifuzi.
Nubwo yahuye n’ibigeragezo byinshi, Is’haq yavuze ko ikintu cyamufashije gukomeza ari inama yagirwaga na bagenzi be. Yavuze ko igihe cyose yumvaga amagambo amunenga cyangwa amwibasira mu itangazamakuru, yatekerezaga guhita areka gusifura, ariko abo bakoranaga bakamwibutsa ko umuntu ukora ikintu gikomeye adashobora kubura abanenga cyangwa abamuvugaho.

Yagize ati hari igihe yumvaga atagifite imbaraga zo gukomeza, ariko inkunga y’abagenzi be ikamufasha kongera kwiyubaka no gukomeza gukora umurimo yakundaga.
Mu mikino yamusigiye ibyishimo byinshi, yavuze uwa Police FC na APR FC. Uwo mukino ngo yawumenyeshejwe hasigaye iminota 30 gusa ngo utangire, ibintu byamutunguye cyane. Nubwo byagenze gutyo, yavuze ko yawusifuye neza kandi ko ari kimwe mu bihe yishimira cyane mu rugendo rwe.
Is’haq yavuze kandi ko mu myaka yose yamaze muri uyu mwuga yungutse byinshi birenze amafaranga, birimo inshuti, ubunararibonye ndetse n’indangagaciro zamwigishije kubana neza n’abandi no gukorera hamwe.
Mu butumwa yageneye abakiri bato bifuza kwinjira mu mwuga wo gusifura, yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo, gukunda umurimo, gukora cyane no kugira imyitwarire myiza haba mu kibuga no hanze yacyo. Yabibukije ko gusifura bishobora kuba umwuga utunga umuntu igihe awukoranye ubushake, ubunyamwuga n’ubwitange.
Nyuma y’urugendo rwamaze imyaka 16, Nizeyimana Is’haq asize izina ry’umwe mu basifuzi bagize uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ndetse ashimangira ko kwihangana no kudacika intege ari byo byamufashije kugera ku iherezo ry’urwo rugendo. Biravugwa ko uyu mugabo yaba agiye kuba komiseri mi give azaba asoje amahugurwa y’abakomiseri.
