Abayobozi bo mu mujyi wa La Linea de la Conception muri Espagne bafashe icyemezo cyo guhagarika umukino wa gicuti wagombaga guhuza amakipe y’ibihugu bya DR Congo na Chili, kubera impungenge zishingiye ku makuru y’indwara ya Ebola ivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mukino wari uteganyijwe gukinwa ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026, ariko ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko bwafashe iki cyemezo nk’ingamba zo gukumira ibyago bishobora guterwa n’ikwirakwira ry’indwara.
Juan Franco, umuyobozi wa La Linea de la Conception, yasobanuye ko icyemezo cyo guhagarika uwo mukino cyafashwe nyuma yo kugisha inama inzego z’ubuzima zo mu karere ka Andalusie ndetse n’iz’umujyi ayobora.
Nubwo bimeze bityo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri DR Congo (FECOFA) ryatangaje ko ikipe y’Igihugu n’abayiherekeje bose bubahirije amabwiriza mpuzamahanga ajyanye no kwirinda indwara ndetse ko nta mpamvu yatuma uwo mukino uhagarikwa.
FECOFA yavuze kandi ko yatangiye ibiganiro n’inzego z’umupira w’amaguru muri Espagne hagamijwe gushaka uburyo uwo mukino wasubukurwa cyangwa ugakinirwa ahandi.
La Linea de la Conception ni umujyi uherereye hafi y’umupaka wa Gibraltar, utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 65, akaba ari na wo wari kuzaberamo uwo mukino wo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga.
Mu gihe imyiteguro y’iyi kipe yari yaratangiriye i Kinshasa yahagaritswe kubera impungenge za Ebola, ikipe ya DR Congo ubu iri gukorera imyitozo mu Bubiligi. Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Gatatu ikina undi mukino wa gicuti uzayihuza na Denmark mu mujyi wa Liege.
Iki cyemezo cyateje impaka zitandukanye mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bamwe bakavuga ko ari ingamba z’ubwirinzi, mu gihe abandi babona ko cyafashwe hashingiwe ku bwoba bukabije kurusha uko ibintu bihagaze mu by’ukuri.

