Mu Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuganga Docteur David Balanganayi ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma y’amashusho yakwirakwiye agaragaza akubita umugore wari uri mu gihe cyo kubyara.
Ibi byabereye mu bitaro bya Hôpital de Kinkole biherereye i Kinshasa, aho uwo mugore bivugwa ko yari yanze kubagwa bitewe n’uko nta kinya cyari gihari. Amashusho agaragaza uwo muganga amukubita mu buryo bwafashwe n’abatari bake nk’ihohoterwa rikabije ku murwayi.
Nyuma y’uko ayo mashusho asakaye ku mbuga nkoranyambaga, inzego z’ubutabera zahise zitangira iperereza, maze ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, Balanganayi arafatwa kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.
Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Sauvons la Corporation Médicale watangaje ko watanze ikirego, usaba ko uyu muganga akurikiranwa ku byaha byo gukoresha imbaraga ku murwayi no kutubahiriza indangagaciro z’umwuga w’ubuganga.
Iki gikorwa cyamaganywe n’abayobozi batandukanye, barimo Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, wavuze ko ari igikorwa “kitesha agaciro muntu” kandi ko kidakwiye kwihanganirwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Roger Kamba, na we yasabye ko hafatwa ibihano bikomeye, harimo no kwambura uwo muganga uburenganzira bwo kongera gukora uwo mwuga, ashimangira ko gukubita umurwayi no kumufata amashusho bitemewe.
Ku ruhande rwe, Docteur Balanganayi yisobanuye avuga ko yari ari kugerageza gukiza ubuzima bw’umurwayi mu bihe bikomeye, ariko ibyo ntibyanyuze benshi bakomeje gusaba ko amategeko amukurikizwaho byuzuye.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi basaba ko uburenganzira bw’abarwayi, cyane cyane abagore bari mu gihe cyo kubyara, burushaho kurindwa.

