Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ubuziranenge bw’intanga ngabo butaguma ku rugero rumwe umwaka wose, ahubwo buhindagurika bitewe n’igihe cy’umwaka.
Abashakashatsi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, Canada na Denmark bakoze isesengura ku bagabo 15,581 bo muri Denmark no muri Leta ya Florida muri Amerika, bose bari hagati y’imyaka 18 na 45.
Ibyavuye muri iri sesengura byerekanye ko mu mezi y’impeshyi, cyane cyane muri Kamena na Nyakanga, ubushobozi bw’intanga ngabo bwo kugenda neza (motility) buba buri hejuru cyane. Mu gihe cy’itumba ho, uru rwego rugabanuka.
Abahanga bavuga ko kumenya iri hindagurika bishobora gufasha mu kunoza uburyo bwo kuvura ibibazo by’uburumbuke. Gutegura igihe cy’isuzuma no gutangira ubuvuzi hashingiwe ku gihe cy’umwaka bishobora kongera amahirwe ku bashakanye bashaka kubyara.
Ibi byongera gusobanura ko imiterere y’ibihe ishobora kugira uruhare rukomeye ku buzima bw’imyororokere, bityo hakenewe gukomeza ubushakashatsi kuri iyi ngingo.

