Cordoba, Espagne – Impanuka ikomeye ya gariyamoshi ebyiri yagonganiye mu Ntara ya Cordoba mu Majyepfo ya Espagne ku Cyumweru yahitanye abantu 21, abandi benshi barakomereka.
Guverinoma ya Espagne yatangaje ko abakomerekeye bagera ku 70, aho bamwe bakomeretse bikabije bakajyanwa kwa muganga.
Impamvu y’iyi mpanuka ntabwo irasobanuka neza, ariko amakuru ava ku buyobozi bwa Andalusia avuga ko gariyamoshi yaturukaga i Malaga yerekeza i Madrid yagiye igongana n’indi yari ku muhanda hafi ya Adamuz. Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutabazi muri Andalusia, Antonio Sanz, yavuze ko “uko ibintu bihagaze, umubare w’abapfa urakomeza kwiyongera.”
Minisitiri ushinzwe ubwikorezi, Oscar Puente, yongeraho ko abantu 30 bajyanywe kwa muganga kubera gukomereka bikabije, mu gihe abandi bakomeje kwitabwaho.
Yavuze kandi ko aho impanuka yabereye ari igice cy’umuhanda gishya kandi kivuguruye, kandi ko byatumye birushaho kugorana kumenya icyateye impanuka byihuse.
Gariyamoshi yavaga i Malaga yari ifite abagenzi bagera ku 300, kandi ubu abashinzwe iperereza barimo gukusanya amakuru ngo hamenyekane icyayiteye.

