Itsinda ry’Abanyamulenge ryitwa Banyamulenge Global Advocacy ryahuye na Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, rimushimira uruhare igihugu cye kivuga ko cyagize mu kurengera ubuzima bwabo mu ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba banyamulenge batuye mu mahanga batangaje ko bashima intambwe u Burundi bwateye mu gushakira amahoro aka karere no kwakira impunzi zirimo n’abanyamulenge bahungiye muri icyo gihugu.
Charles Nteze uyoboye iri tsinda yavuze ko u Burundi bwagize uruhare rukomeye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Congo, anashinja u Rwanda kugira uruhare muri iyo ntambara, ibirego u Rwanda rwahakanye kenshi.
Nubwo iri tsinda rishima u Burundi, hari abandi banyamulenge cyane cyane abo mu Minembwe muri Kivu y’Epfo batavuga rumwe n’ibi, aho bamwe bashinje ingabo z’u Burundi kubagiraho ingaruka zirimo ubwicanyi no kubafungira inzira zibafasha kubona ibibatunga.

U Burundi bwahakanye ibi birego, buvuga ko ingabo zabwo zagiye muri Congo ku bwumvikane n’ubuyobozi bwa Kinshasa mu rwego rwo gufasha kugarura umutekano.

