Mu gihe ingendo ndende, ibikorwa byo mu misozi n’ahandi hataboneka ubwiherero busukuye bikomeje kuba ikibazo ku bagore benshi, hagiye hagaragara igisubizo cy’ikoranabuhanga cyitwa GoGirl, igikoresho gito gikozwe muri silicone yo mu rwego rw’ubuvuzi gifasha umugore kwihagarika ahagaze.
Iki gikoresho cyakozwe hagendewe ku miterere karemano y’umubiri w’umugore, ku buryo kimwemerera kwihagarika atiriwe yicara cyangwa akora ku bwiherero bushobora kuba budafite isuku.
Umwanditsi Alison Freer yavuze ko bwa mbere yakibonye nk’impano yateye urwenya yahawe na mugenzi we bakoranaga mu ruganda rwa sinema. Icyakora, nyuma yo kugikoresha, yaje gusanga ari kimwe mu bikoresho atajya atandukana na byo, cyane cyane mu ngendo, mu bwiherero rusange budasukuye, mu ndege ndetse no mu bindi bihe kubona ubwiherero bwiza biba bigoye.
Abakora GoGirl bavuga ko kugira ngo ikore neza, igomba gushyirwa ku mubiri mu buryo bukwiye kugira ngo inkari zisohoke neza nta kumeneka. Basaba ko mbere yo kuyikoresha hanze, umuntu abanza kuyigerageza ari mu rugo kugira ngo amenyere uburyo ikoreshwa.
Nyuma yo kuyikoresha, isukurwa n’amazi meza, igahanagurwa cyangwa ikarekwa ikuma mbere yo gusubizwa mu isakoshi. Nanone ishobora gukogeshwa n’isabune kugira ngo ikomeze kugira isuku, cyane cyane iyo imaze gukoreshwa inshuro nyinshi.
Nubwo GoGirl ifatwa nk’igisubizo cyorohereza abagore mu bihe bitandukanye, inzobere mu buzima zishimangira ko gukomeza kubahiriza isuku, harimo gukaraba intoki neza no gusukura igikoresho uko bikwiye, ari byo bikomeza kurinda indwara zishobora kwandurira mu bwiherero.

Kugeza ubu, GoGirl ikomeje kwamamara mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko mu bagore bakunda gutembera, abakora ibikorwa byo mu gasozi ndetse n’abifuza kwirinda gukoresha ubwiherero rusange budafite isuku.
