Mu gihe isi ikomeje kugenda ihinduka, n’imyambarire igahabwa ubwisanzure bukomeye, hari abagabo batandukanye baganiriye na Kigalishows bavuga ko imyambarire ya bamwe mu bakobwa n’abagore ibashyira mu bishuko bikomeye, rimwe na rimwe bigatuma batekereza ku mibonano mpuzabitsina, abandi bakavuga ko atari imyenda, ahubwo ari ukunanirwa kwigenzura.
Mu biganiro twagiranye n’abagabo batandukanye bo mu bice binyuranye by’igihugu, twasanze iki kibazo gitera impaka zikomeye, aho buri wese agira uko abibona.
Umwe mu bagabo ukora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka nto (ivatiri), yavuze ko akazi ke ka buri munsi kamuhuza cyane n’abagore, ariko imyambarire ya bamwe ikamushyira mu bishuko.
Ati:
“Hari abagore bambara utujipo tugufi cyane, ugasanga nk’iyo bicaye imyanya yabo y’ibanga iragaragara. Wamureba ukumva umubiri urashishikaye, n’iyo waba ufite gahunda yo kwikorera akazi gusa, ibitekerezo bigahita biza.”
Uyu mugabo avuga ko nubwo yirinda gukora amakosa, adashobora guhakana ko hari imyenda imushotora.
Undi mugabo ukora muri imwe muri banki zo mu gihugu, yatangarije Kigalishows ko ikibazo atari ukwambara gusa, ahubwo ari uburyo iyo myenda yambarwa.
Yagize ati:
“Hari amapantaro bambara akabahambira ku mubiri ku buryo bigaragara uko yakabaye. Hari n’utujipo iyo bicaye ibintu byose bigasohoka hanze. Iyo ufite umutima woroshye, rwose ibitekerezo bibi birizana.”
Icyakora, si abagabo bose bemera ko imyambarire ari yo ntandaro y’ibitekerezo bibi. Umwe mu barimu wigisha muri kaminuza yigenga i Kigali, yavuze ko asanga ari ikibazo cy’uburere n’ubushobozi bwo kwifata.
Ati:
“Kuvuga ngo umugabo ashobora gushotorwa n’imyenda y’umukobwa, njye mbona ari urwitwazo. Umugabo nyamugabo agomba kugira ubwenge n’umutima nama. Si imyenda ituma umuntu asambana, ni icyemezo afata.”
N’abandi baganiriye na Kigalishows, barimo umucuruzi wo mu mujyi wa Kigali, bagaragaje ko mu muco nyarwanda wo hambere, abagore bambaraga imyambaro idahishe umubiri wabo cyane, ariko ntibyabaga impamvu yo gukora amakosa.
Ati:
“Ku gihe cya ba sogokuru, abagore bambara inshabure, amabere n’ibibero bikagaragara, ariko ntibyabuzaga abagabo kwifata. Kuvuga ko ubonye imyenda y’umugore uhise utekereza gusambana ni ikibazo cyo mu mutwe, si imyenda.”
Mu gusoza, bamwe mu baganiriye na Kigalishows bagaragaje ko nubwo imyambarire ikwiye kuba ifite isuku n’icyubahiro, abagabo nabo bakwiye kwigishwa kwigenzura, aho gushinja abagore gusa.
Iki kibazo gikomeje gutera impaka mu muryango nyarwanda, aho bamwe basaba abagore kwitwararika imyambarire, abandi bakavuga ko ubwigenge bw’umuntu n’imyitwarire ye bidakwiye kugenwa n’uko undi yambaye.


