Umunyamakuru Belyne Ayera, wo mu Rwanda ukorera ikinyamakuru Igihe.com, yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amagambo avuga ko Évariste Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, atazi neza inshingano agiye gutangira zo kuyobora African Union (AU) muri uyu mwaka.
Belyne Ayera yavuze ko Ndayishimiye “agiye kuyobora ibyo atazi”, ndetse akongeraho ko n’umugore we batumva neza icyo uwo mwanya usobanuye. Yagize ati Perezida w’u Burundi ashobora kuba atekereza ko agiye kuyobora Afurika nk’uko ayobora igihugu cye, nyamara AU ari umuryango ugizwe n’ibihugu byinshi bifite ubusugire bwabyo.

Yongeyeho ko Ndayishimiye adafite ububasha bwo gutegeka ibindi bihugu bya Afurika uko yishakiye, kuko umwanya yatorewe ari uw’uhagarariye abandi, atari uw’ubutegetsi bwa perezida umwe.
Benshi bamushinje gukwiza urwango
Aya magambo yahise akurura umujinya n’impaka zikomeye, cyane cyane ku baturage bo mu Rwanda n’u Burundi. Benshi bamuhaye urw’amenyo, bamushinja gukoresha imvugo ishobora guteza urwango, bavuga ko amagambo ye ashobora kongera umwuka mubi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Hari abamubwiye ko aho kunenga umuyobozi w’igihugu ku mugaragaro mu buryo bukakaye, yagakwiye gutanga ibitekerezo bye mu buryo bwubaka, atari ugutesha agaciro igihugu n’umuyobozi wacyo.

Ikibazo cyo “gusasirwaho ibitenge” i Bujumbura
Uyu munyamakuru yanavuze ko ubwo yari mu mujyi wa Bujumbura, yasasirwaga ibitenge mu muhanda n’abantu bavugaga ko baje kumusanganira. Icyakora, bamwe mu baturage baho basubije bavuga ko ari umuco w’aho, ko nta kintu kidasanzwe cyangwa kigamije kumutesha agaciro cyabaye.
Ibi byongeye gukurura impaka, aho bamwe babifashe nko kugaragaza ubunyamwuga bucye mukazi nk’umunyamakuru ukorera igitangazamakuru gikomeye mu Rwanda, mu gihe abandi bavuga ko ari ugukwirakwiza urwango mubihugu byabanyi , ikindi bati ibitenge byari igikorwa cy’umuco, kitari gikwiye guhabwa ibisobanuro bya politiki.
“Bagakwiye kumushimira kuko Abanyarwanda n’Abarundi ari nk’impanga”
Hari n’abandi bafashe uruhande rutandukanye, bavuga ko Belyne Ayera adakwiye gutukwa, ahubwo yakabaye ashimirwa kuko yagaragaje igitekerezo cye mu buryo bweruye.
Bamwe bagize bati:
“Abanyarwanda n’Abarundi ni nk’impanga, dusangiye byinshi mu muco n’amateka. Umunyamakuru ufite igitekerezo akwiye kukivuga atikanga, kandi bigakorwa mu biganiro, si mu gutukana.”
Aba bavuga ko kunenga umuyobozi w’igihugu bidakwiye guhita bifatwa nk’urwango, ahubwo bikwiye gufatwa nk’igitekerezo gishobora gutuma habaho ibiganiro byubaka hagati y’abaturage n’abayobozi.
Kugeza ubu, iyi nkuru iracyavugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Hari abashyigikiye Belyne Ayera bavuga ko yakoresheje uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo, mu gihe abandi bakomeje kumushinja gukoresha imvugo ishobora kongera amacakubiri n’umwuka mubi mu karere.
