Mu gitondo cyo kucyumweru , Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame, bifatanyije n’ibihumbi by’abaturage bo mu Kigali mu gikorwa ngarukakwezi cya Car Free Day, kigamije guteza imbere ubuzima bwiza no gushishikariza abantu gukora imyitozo ngororamubiri.
Iki gikorwa cyabereye mu mihanda imwe n’imwe y’Umujyi wa Kigali iba yafunzwe by’agateganyo ku binyabiziga, kigahuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo urubyiruko, ababyeyi, abana ndetse n’abakuze.

Perezida Kagame yagaragaye akorana imyitozo n’abaturage, agenda n’amaguru ndetse anasuhuza benshi bari bitabiriye iki gikorwa.
Ikintu cyashimishije benshi ni uko Umukuru w’Igihugu yanagiranye ibihe byiza n’abana bari bitabiriye Car Free Day. Yaganiriye nabo, aseka, ndetse agaragara abyina umuziki wari uri gucurangwa aho igikorwa cyaberaga. Abari aho bagaragaje ibyishimo byinshi, bamwe bafata amashusho n’amafoto by’ibi bihe byihariye.
Car Free Day imaze kumenyerwa nk’umunsi uhuza Abanyakigali mu bikorwa biteza imbere ubuzima, birimo kwiruka, kugenda n’amaguru, gusimbuka umugozi, gukina imikino itandukanye no gupimisha indwara zitandura ku buntu. Ni umwanya kandi wo gusabana no kungurana ibitekerezo ku mibereho myiza.









Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko kuba Perezida n’Umufasha we bifatanya nabo bibatera imbaraga zo kurushaho kwita ku buzima bwabo no gukomeza kwitabira iki gikorwa buri uko giteganyijwe.
Car Free Day ikomeje kuba kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu mujyi wa Kigali, bigamije kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza, utekereza ku mikorere itangiza ibidukikije no guteza imbere imibereho ishingiye ku gukora siporo.
