Umusore ukomoka mu Karere ka Nyagatare, uvuga ko akora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku rubuga rwa X.
Uyu musore yari yatangaje ko mu Murenge wa Rukomo n’ahandi muri ako karere hari ibikorwa byo kwica abamotari, abambura moto zabo ndetse bamwe bakicwa, akavuga ko ubuyobozi bubizi ariko ntibugire icyo bubikoraho.
Mu butumwa bwe, yavuze ko hari n’aho abantu bicirwa ku muhanda uva Kabasazi ujya i Rukomo, ndetse anongeraho ko mu minsi ya vuba hari uwishwe akamburwa moto akanakorerwa iyicarubozo rikomeye.
Icyakora, Polisi y’u Rwanda yahise inyomoza ayo makuru, ivuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro. Yatangaje ko uwo musore yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Polisi yibukije abaturage ko gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma ari icyaha gihanwa n’amategeko, cyane cyane ingingo ya 39 y’itegeko rigenga ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Nyagatare:Umusore afunzwe azira guhimba impfu z’abamotari.
Subscribe
Login
0 Comments
Oldest