Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamenyesheje abasaba n’abakenera serivisi zijyanye no kwimura uburenganzira ku binyabiziga no kubisiba mu gitabo cyandikwamo ibinyabiziga, ko serivisi z’inkunga zose zikorera mu Mujyi wa Kigali zizafungwa by’agateganyo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare 2026.
RRA yatangaje ko izi serivisi zizongera gufungura no gukomeza gukora nk’uko bisanzwe ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026.

Abantu bose bagize imbogamizi mu kurangiza ihererekanya ry’uburenganzira ku binyabiziga barasabwa kuzuza ifishi yo gusaba ubufasha iboneka ku rubuga rwa RRA banyuze kuri: https://etax.rra.gov.rw/mvOwnershipDisclosure
RRA yasabye imbabazi ku babangamiwe n’ifungwa ry’izi serivisi by’agateganyo, ibizeza ko izakomeza kubafasha no kubaha serivisi nziza.
Ku bindi bisobanuro, hamagara 3004.
