Umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana, Dr. Mugemana Charles, nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye.
Dr. Mugemana Charles, usanzwe ari umubyeyi w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi mu kwezi kwa Nzeri 2025, atangira kuvurirwa mu bitaro bya CHUK, aho yagiye yitabwaho n’abaganga mu bihe bitandukanye.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umwe mu bagize Ikipe ya Rayon Sports, wabwiye IGIHE ko Gikundiro yamaze kwakira iyi nkuru ibabaje yasize icyuho gikomeye mu muryango wayo.
Dr. Mugemana Charles yatangiye gukorera Rayon Sports mu 1995, ayitangira ubunyamwuga n’ubwitange budasanzwe, aho yamaze imyaka irenga 30 ayivura, agira uruhare runini mu iterambere ryayo n’imibereho myiza y’abakinnyi.
Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports, Ikipe ya Gikundiro yamushimiye ku mugaragaro ku myaka 30 yari amaze ayivura, igikorwa cyagaragaje agaciro gakomeye yari afitiye iyi kipe n’umupira w’amaguru nyarwanda muri rusange.

Urupfu rwe rusize intimba n’icyuho gikomeye mu muryango we, abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’abakunzi ba siporo nyarwanda muri rusange. Azahora yibukwa nk’umuganga w’indashyikirwa, w’umunyamurava kandi witanze.
