Mu buzima busanzwe, bavuga ko “ibyishimo ari imboneka rimwe.” Nyamara kuri uyu mugoroba, i Kigali ho bisa n’aho ibyo byishimo byabaye byinshi kurusha uko umuntu yabihitamo.
Abatuye Umujyi wa Kigali bari mu rujijo rwo guhitamo hagati y’ibikorwa bikomeye byahuriranye ku munsi umwe, ibintu bitari bisanzwe. Ni nk’umwana ukurira mu rugo rufite byose, akabura icyo afata n’icyo areka.

Ku isonga ry’ibi birori, harimo igitaramo gikomeye cy’umuhanzi w’icyamamare Doja Cat, watumiwe mu iserukiramuco rya Move Afrika, igitaramo gitegerejwe n’abatari bake bakunda umuziki mpuzamahanga.
Uyu muhanzi w’Umunyamerikakazi w’imyaka 31 y’amavuko, yigaruriye imitima ya benshi, bamwe bakamwita “umwamikazi wa pop” muri iki gihe, bitewe n’ubuhanga bwe ku rubyiniro no mu mashusho y’indirimbo ze.

Ku ruhande rw’abakunda ruhago mpuzamahanga, amaso yabo ahanzwe umukino ukomeye uhuza Arsenal na Bayer Leverkusen. Nyuma y’uko Arsenal yitwaye neza muri weekend itsinda Everton ibitego 2-0, abakunzi bayo bafite icyizere cyo gutsinda kuri uyu mugoroba, cyane ko banganyije na Leverkusen mu mukino ubanza wabereye mu Budage mu mikino ya ⅛ cya Champions League.Ibi byatumye bamwe mu bafana ba Arsenal, by’umwihariko n’abakunda Doja Cat, bibaza aho berekeza—aho bamwe bavuga ko bashobora kujya mu gitaramo ariko bakarebera n’umukino kuri telefone zabo.

Ku bakunzi b’umupira w’amaguru wo mu Rwanda, na bo ntibasigaye inyuma. Kigali Pele Stadium irakira umukino ukomeye hagati ya APR FC na Gasogi United mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro. Umukino ubanza warangiye Gasogi United itsinze APR FC igitego 1-0, bityo uyu mukino ukaba ari uwo guhatanira itike yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Ibi bikorwa byose bibaye mu mugoroba umwe, bigashyira benshi mu gihirahiro cyo guhitamo aho berekeza. Ese bajya kwishimira umuziki? Ese bareba ruhago mpuzamahanga? Cyangwa bashyigikira amakipe yabo hano mu gihugu?I Kigali, uyu munsi si ikibazo cyo kubona ibyishimo… ahubwo ni ikibazo cyo guhitamo icyishimo.


