Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umwarimu wo muri kaminuza, ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa abashukisha amafaranga. Ibi byatangajwe mu itangazo RIB yashyize ku rubuga X mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2026.
RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye atandukanye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza amafaranga.
Uyu mwarimu ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha gikomeye cyangiza ubuzima bwe bw’ejo hazaza, igasaba abaturage bose gufatanya mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no gutanga amakuru ku gihe.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko Nº059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023, riteganya igifungo kuva ku myaka 20 kugeza ku myaka 25 ku ugihamijwe.


