Kigali , Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryahagaritse by’agateganyo Bwana Adel Amrouche, umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ku mirimo ye yo gutoza.
Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Bwana Adel Amrouche avuze amagambo atubahirije amahame agenga imyitwarire n’akazi mu mupira w’amaguru, bikaba byatumye ashyikirizwa inzego zibishinzwe.
FERWAFA yasobanuye ko umutoza yahagaritswe mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma uzafatwa n’Akanama Ngengamyitwarire, nyuma yo gusuzuma neza ibirego bimureba. Icyemezo cya nyuma kizatangazwa bitarenze tariki ya 17 Gashyantare 2026.

Bwana Adel Amrouche we yatangaje ko afite igihagije cyo kwiregura, agaragaza ko yiteguye gutanga ibisobanuro n’ibimenyetso bigaragaza ko atarenze ku mabwiriza yashyizweho.
FERWAFA yongeyeho ko izakomeza kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umupira w’amaguru, kandi ikizeza abakunzi b’uyu mukino ko bazakomeza guhabwa amakuru mashya uko uru rubanza rugenda rutera imbere.
Ishyirahamwe ryasabye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda gukomeza gutuza no kwihangana, mu gihe iperereza rikomeje.

