Baryinyonza Elie umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’imikino Kuri radiotv10 yanenze anagira inama ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports burangajwe imbere na Murenzi ku ngingo irebana no gusinyisha Mugisha Gilbert barafinda utarongerewe nyamasezerano na APR FC.
Mu gitondo cyo Kuri uyu wa kabiri Abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram Baryinyonza Elie yaburiye ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports ababwirako Baba bakoze amakosa akomeye mu gihe Baba basinyishije Mugisha Gilbert abasaba kubanza kureba ibyo yahaye APR FC yaba azaniye Rayon sports.

ati”mubanze murebe neza Apr FC amazemo igihe ese Niki gifatika yabahaye yaba azaniye Rayon sports”??? Uyu utajya ukunda kwibanda cyane ku mupira wo mu Rwanda nkuko nawe abyivugira yabwiye Rayon sports KO aho gusinyisha barafinda bajya muri etincelle bakazana Umusore bita Ishimwe djabirou aka Aiman.

Mugisha Gilbert amaze gukinira Apr FC imyaka 4 y’imikino(season) akaba ari mu bakinnyi ikipe ya Apr FC yahisemo kutongerera amasezerano ni mugihe umukinnyi Ishimwe djabirou bakunze kwita Aiman ari mu bakinnyi beza batanga icyizere dore ko ari no mu bafashije ikipe ya etincelle yo mu karere ka Rubavu kuguma mu cyiciro cyambere no kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’amahoro

