Umugabo umwe yiciwe mu Mujyi wa Goma, nyuma yo guterwa amabuye n’abaturage bamushinjaga ibyaha bitarigeze bihamywa n’inzego zibifitiye ububasha.
Ibi byabereye mu gace ka Ndosho, gaherereye muri Komini ya Karisimbi, hafi y’umupaka ugabanya uyu mujyi na Teritwari ya Nyiragongo. Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uyu mugabo yibasiwe n’agatsiko k’abantu bari barakajwe n’ibihuha byavugaga ko yaba yarakoze icyaha cyo kunyereza igitsina cy’undi mugabo.
Mu gihe ayo makuru yakwirakwizwaga mu baturage, byateye uburakari bukabije bituma bamwe muri bo bafata icyemezo cyo kumuhana batamushyikirije inzego z’ubutabera. Yatewe amabuye menshi kugeza yitabye Imana.
Icyakora, abayobozi b’inzego z’ibanze bahise batangaza ko ibyo birego nta shingiro bifite, bemeza ko nta bimenyetso na bimwe byigeze bibigaragaza.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Désiré Kisuba Ngabo, yamaganye bikomeye iyi myitwarire yo kwiha ubutabera, ashimangira ko binyuranyije n’amategeko kandi biteje akaga gakomeye ku mutekano w’abaturage.
Yasabye abaturage kwirinda gukwirakwiza ibihuha no gufata amategeko mu maboko yabo, kuko bishobora kuvamo ubugizi bwa nabi bukomeye bukibasira inzirakarengane.

