Umukinnyi uzajya apfuka umunwa ashobora guhabwa ikarita itukura
Impinduka zikomeye mu kurwanya irondaruhu mu mupira w’amaguru
Urwego rw’isi rushinzwe umupira w’amaguru, FIFA, ruri gutegura ingamba nshya zigamije guhangana n’irondaruhu rikomeje kugaragara mu kibuga.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko umukinnyi uzajya avuga amagambo apfutse umunwa, kandi bikekwa ko ayo magambo afitanye isano n’irondaruhu, ashobora kujya ahita ahabwa ikarita itukura.
Yagize ati: “Niba umukinnyi apfutse umunwa avuga amagambo, kandi ayo magambo bikekwa ko atari meza, agomba guhabwa ikarita itukura. Niba nta cyo uhisha, kuki upfuka umunwa?”
Iki cyemezo cyaje gikurikira impaka zabaye mu mukino wa UEFA Champions League wahuje Benfica na Real Madrid.
Umukinnyi wa Benfica, Gianluca Prestianni, yashinjwe na Vinícius Júnior kumwita inkende. Icyakomeje guteza urujijo ni uko Prestianni yavugaga apfutse umunwa, bituma bigorana kumenya neza amagambo yavugaga.
Ibi byongeye kuzamura ikibazo cy’ukuntu amagambo avugirwa mu kibuga ashobora guhishwa bigatuma bigorana gufata umwanzuro.
Ubusanzwe, umukinnyi uhamijwe icyaha cy’irondaruhu ashobora guhanishwa kudakina nibura imikino 10. Gusa FIFA iri gutekereza ku mpinduka zatuma:
Ibihano birushaho gukomera kandi bigatanga isomo.
Hashyirwaho uburyo bwo gusaba imbabazi no kwemera amakosa.
Igihano kigabanywa bitewe n’uko uwakoze ikosa yitwaye.
Infantino yavuze ko hari abashobora gukora amakosa mu burakari, ariko hakenewe uburyo butuma habaho guhindura imyumvire aho guhana gusa.
Aya mategeko mashya ateganyijwe kwemezwa n’akanama gashinzwe amategeko y’umupira w’amaguru ku Isi, International Football Association Board, muri Mata.
Naramuka yemejwe, azatangira gushyirwa mu bikorwa mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Iyi gahunda igaragaza ko FIFA ishaka gukaza umurego mu guhashya irondaruhu no kurinda icyubahiro cy’abakinnyi mu kibuga.

