Hashize iminsi havugwa ibihuha by’uko umubano wa Bruce Melodie na Coach Gael utameze neza, none ibimenyetso biri ku mbuga nkoranyambaga byongeye gukomeza ayo makuru.
Uyu muhanzi yamaze gukura ku mbuga nkoranyambaga ze amakuru yagaragazaga ko ari umwe mu bafatanyabikorwa b’imishinga ya Kigali Universe ndetse n’ikipe ya UGB, ibintu byafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko hari ikibazo hagati ye na Coach Gael.


Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa Bruce Melodie yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2026, bugira buti: “Coach nawe akeneye Coach!”, amagambo yahise akurura impaka no gukekwa ko ashobora kuba yari agamije Coach Gael.
Amakuru aturuka mu bari hafi y’iki kibazo avuga ko umwuka mubi watangiye nyuma y’igitaramo cya Summer Country Tour, mu birori bya After Party byabereye muri Goldonne Sonne Hotel ku wa 27 Kamena 2026.

Abari bitabiriye ibyo birori bavuga ko Bruce Melodie yahageze agasanga Coach Gael ari kumwe na The Ben n’inshuti zabo. Ngo ntiyifuje kwicarana na bo, ahubwo yasabye gushakirwa ahandi hantu ho kwicara.
Andi makuru avuga ko Coach Gael yagerageje kumusaba ko basangira ku meza amwe, bishimira uko igitaramo bari bamaze gukorera i Bugesera cyagenze neza, ariko ngo ibyo ntibyabaye.

Nyuma y’uko impande zombi zitabashije kumvikana, Bruce Melodie ngo yahisemo kuva muri ibyo birori atarinjira mu kabyiniro, ahita yerekeza iwe.
Kugeza ubu, yaba Bruce Melodie cyangwa Coach Gael ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro ku makuru ari kuvugwa, bityo icyaba cyihishe inyuma y’uyu mwuka mubi kikaba kigikomeje kuba amayobera.

