Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Omah Lay, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kwiyogoshesha umusatsi we wose akoresheje imashini yicaye munsi y’igiti.

Aya mashusho yakwirakwijwe cyane kuri Instagram na X (Twitter), aho abafana be batandukanye bagaragaje ibitekerezo bitandukanye. Hari abavuze ko ari impinduka isanzwe y’imideli, mu gihe abandi bibazaga niba hari umushinga mushya ari gutegura.

Mu ruganda rwa muzika, si ubwa mbere umuhanzi akora impinduka zitunguranye ku isura ye mbere yo gusohora album cyangwa indirimbo nshya. Bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro muri Nigeria bavuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo gutegura abafana ku kintu gikomeye kiri kuza.
Kugeza ubu, Omah Lay ntaragira icyo atangaza ku mpamvu nyamukuru yamuteye kwiyogoshesha, ariko ibi byatumye izina rye ryongeye kuba mu zikunzwe kuvugwa cyane kuri internet.
Umwe mu bantu waduhaye amakuru yagize ati:
“No be small gist o! People just dey speculate. Na him personal decision. Sometimes artistes dey do new look before dem drop big project.”
Bisobanuye : “Si inkuru nto! Abantu bari gutanga ibitekerezo gusa. Ni icyemezo cye bwite. Rimwe na rimwe abahanzi bakora impinduka ku isura mbere yo gusohora umushinga ukomeye.”

