Uwicyeza Pamella, umugore w’umuhanzi The Ben, ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha sekuru, avuga ko atumva uko azabaho atabona urukundo n’ubwuzu yamwigishije.
Aya magambo y’akababaro Pamella yayanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje intimba ikomeye yatewe n’itabaruka rya sekuru, wavugaga ko yari umuntu wihariye cyane mu buzima bwe.

Yagize ati:
“Wari aho mbonera amahoro, inshuti yanjye magara, ndetse wari byose kuri njye. Siniyumvisha uburyo nzabaho ntabona urukundo wampaye.”
Pamella na The Ben bari bamaze iminsi bari muri Uganda, aho bari mu rugendo rwabo rwiteguye, bakaba baragarutse mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize. Iyi nkuru y’akababaro yabasanze bagarutse mu gihugu, ikaba yakomeje gutuma abafana n’inshuti zabo babagaragariza ubutumwa bwo kubihanganisha.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye bakomeje kohereza Pamella n’umuryango we ubutumwa bwo kubihanganisha, bamwifuriza kwihangana no gukomeza kwibuka sekuru mu rukundo yamusigiye.
