Mu myidagaduro ya Uganda hongeye kuzamuka inkuru z’umwuka mubi mu rugo rwa Weasel na Teta Sandra aho uyu muhanzi yashyize hanze amashusho ari kubogoza nyuma y’uko umugore we amutanye abana.
Ni amashusho yasakajwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda witwa José da Blogga asamirwa hejuru n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bikurikiranira hafi inkuru z’imyidagaduro.
Muri aya mashusho Weasel hari aho agera akabaza abana niba bakumbuye umubyeyi wabo, akanababwira ko yabataye yanyweye.

Ikindi Weasel wifashe amashusho ari kumwe n’abana be yagarutseho, ni uko Teta Sandra yagiye ajyanye na telefone ye ngendanwa.
Icyakora uretse aya mashusho, yaba Weasel cyangwa Teta Sandra nta numwe uragira icyo avuga ku bibazo bagiranye.
Ibi bije nyuma y’igihe gisa n’agahenge cyari gishize hatumvikana gukozanyaho hagati y’impande zombi cyane ko kuva batangira kubana, Teta Sandra na Weasel bagiye bumvikana mu nduru zirimo n’imirwano.
Teta Sandra na Weasel batangiye gucudika mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri nubwo umubano wabo waranzwe n’induru za hato na hato, kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.
Muri Mata 2023, Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we, icyakora nta gihe gishira hatumvikanye induru mu rugo rwabo.

Mu 2025, Teta Sandra yagonze Weasel bimuviramo kwisanga kwa muganga yivuza ibikomere yasigiwe no kugongwa n’umugore we wabanje gutabwa muri yombi na Polisi ariko nyuma amusabira imbabazi baramurekura.
