Uwizeye Enock wamenyekanye nka Kagarara Nyuma akaza gushyiraho Ashton small bitewe n’urukundo akunda icyamamare Ashton Hall amaze kwigarurira imitima y’abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga haba ndetse no hanze yarwo, uyu musore amaze iminsi azengurukana ibihugu bitandukanye na mushuti we Ashton Hall kurubu akaba yaramukundishije u Rwanda ari naho bari ubu hamwe na Indian Ashton Hall bari gufatanya kuzenguruka isi.
Nyuma yo kwihaniza mushuti we Ashton Hall amutsinda mu marushanwa bakoze yo gutera pompage Kagarara(Ashton small) akigera mu Rwanda yahuye na Iradukunda rutambi Wilson ukoresha izina rya Rutambi ku mbugankoranyambaga nkumwe mu bantu bakoze umubiri.
Rutambi na Kagarara barushanijwe mu gutera pompage nkuko bimenyerewe Kagarara yongera kwereka Rutambi wajyaga amusuzugura ko ariwe mwami wa pompage aho bazahurira hose.
Uretse Ashton Hall na Rutambi Kagarara kandi yaherukaga kwemeza Ishowspeed nawe uheruka mu Rwanda amwereka ko Kuri pompage ntawe umuhiga, bivuzeko uyu musore amaze kwisasira abasore 3 b’inkorokoro mu gutera pompage aho yemeza ko mugihe ntawuramurusha ari uwambere ku isi kuko amaze gutsinda ba rurangiranwa ku isi.

