Ku itariki ya 10 mutarama byari ibicika kuri stade amahoro, ubwo hakinwaga umukino wa finale y’igikombe gisumba ibindi cyiswe ferwafa super cup, maze rayon sports ikorwa mugafuka na Apr fc yayinyabitse ibitego 4-1.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo ibijyagushya birashyuha ninako byagenze kuri rayon sports yaririmo umwenda Apr fc ubwo yaherukaga kuyitsinda ibitego 3 -0 nabwo kuri stade amahoro,ariko bwo akaba yari umukino wa shampiyona, ntaminsi 61 ishize rayon sports yakoze impinduka uhereye kumutoza,umunyezamu washyizwe mumajwi icyo gihe ashinjwa gutanga ikipe ubwo ni Pavel ndinzila wari uherutse kuva muri Apr,ndetse nabamyugariro banabashije kwigaragaza neza nubwo byarangiye batsinzwe.
Ngo uwagutsinze ntago yagiye, Apr fc yagumanye igihe kinini nyuma yo gutsinda mucyeba muri shampiyona yagaruye abakinnyi bayo bibikurankota bari mu mvune, aribo ouattara na Memel dao biyongera kuri list nini yarimo kizigenza William togui wapatanye rayon sports kuyitsinda nacyane ko ariwe wafunguye amazamu nanone, sekiganda yaje asubyamo igice cya mbere kiangira Ari 2-0.

Mu gice cya kabiri rayon sports yazanye ishyaka rikomeye ishaka kwishyura ariko biranga pe, biba kure kubi ubwo dauda yacengaga abakinnyi ba rayon sports ba myugariro ubundi agahindukiza kwizera Olivier umuzamu wahuye nuruva gusenya kumukino we wa mbere yarakinnye agarutse muri rayon, rayon yakomeje kugeza kumunota winyongera ubwo yishyuraga igitego kimwe, ariko yongera gukora mujisho na mamadou Sy wongeye kuyitsinda igitego kumunota wanyuma birangira Ari ibitego 4-1, rayon ibura igikombe cya super cup gutyo.

Abafana ibihumbi bisaga 40 bari muri stade biganjemo aba-rayon amarira yisutse mumaso bitewe namagambo bagiye batangaza mbere yumukino, biba akarusho ubwo abafana ba nyamukandagira nkuko biyita baririmbaga ngo tubyegeke kurinde byo? Bakanyuzamo bakaririmba bati ohhh rayon imwe mundirimbo abafana ba rayon sports baririmba iyo batsinze.

Ndayifanuye, niyo magambo yakomeje gucicikana hirya no hino kumbuga nkoranyambaga,agaragaza agahinda abafana bacyuye nyuma yokunyagirwa na mucyeba ibitego 4-1.

