Mu gihe mu Rwanda hakomeje kuvugwa inkuru y’umugore w’i Kigali wagaragaye mu mashusho akubita umugabo we bikarangira atawe muri yombi, muri Uganda ho havutse indi nkuru yasamiwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga.
Umunya-Uganda Aleti Crystal, wamamaye cyane ku rubuga rwa TikTok, yatangaje ko yatangije ubucuruzi budasanzwe bwo gukubita abagabo bakekwaho guhohotera abagore, anashyiraho intego ko mu mwaka wa 2027 azaba amaze gukubita nibura abagabo 1000.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube channel yitwa Ugandan Boy Talk Show, Aleti Crystal yavuze ko umugore cyangwa umukobwa wahohotewe ashobora kumuhamagara, akamwishyura, akaza kumukubitira umugabo niba asanzwe amuhohotera.
Aleti avuga ko abona iyi ari ‘business’ nk’izindi, kandi ko ayikorana intego yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.
Uyu mugore yavuze ko ari gushaka uburyo yakorana na Polisi ya Uganda, ku buryo nyuma yo gukubita uwo mugabo yahita amushyikiriza inzego z’umutekano.
Yavuze ko ashobora kujya atanga ibisobanuro agira ati:
> “Uyu namukubise kuko yakubise umugore utwite, cyangwa yafashe umukobwa ku ngufu.”
Asobanura ko atagamije urugomo gusa, ahubwo ko ashaka guhana abagabo b’indakoreka bakora ibyaha byo guhohotera abagore n’abakobwa.
Aleti Crystal kandi yavuze ko n’umukobwa watendetswe n’umusore cyangwa wamukoreye ubuhemu ashobora kumushaka akamukubitira inshyi, mu rwego rwo “kumwigisha isomo”.
Nyuma y’iki kiganiro, amashusho ye yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abagore n’abakobwa benshi bamugaragarije ko bamushyigikiye, bamwe basaba ko yakwagura ibikorwa bye bikagera no mu bindi bihugu.

Hari abamusabye kujya muri Afghanistan, Nigeria ndetse na Canada, bavuga ko iyo ‘business’ ikenewe no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nkuru yakomeje gutera impaka, bamwe bavuga ko ari uburyo bwo kurwanya ihohoterwa, abandi bakibaza niba kwihanira atari ugukomeza uruhererekane rw’urugomo aho kururwanya.

