Kigali, 17 Gashyantare 2026 – Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Rwanda Muslim Community (RMC), watangaje ku mugaragaro ko igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan kizatangira ku wa Gatatu tariki 18 Gashyantare 2026.

Ibi byatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Bikuru bya RMC, nyuma yo kwemeza ko ukwezi kwa Ramadhan kwabonetse ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Mu butumwa bwabo, RMC yashimangiye ko igisibo ari umwanya wihariye wo kwegera Imana, kwitandukanya n’ibibi, no kongera imbaraga mu bikorwa byiza n’imyitwarire iboneye.
RMC yasabye Abayisilamu bose bo mu Rwanda no hirya no hino gukoresha iki gihe mu kwiyiriza, gusenga, gufasha abatishoboye, no kwimakaza amahoro n’ubumwe.
Itangazo ryashyizweho umukono na Sheikh Sindayigaya Musa, Mufti w’u Rwanda, wasoje abifuriza Abayisilamu bose Ramadhan Mubarak, abasaba kuyigira igihe cy’inyungu mu buzima bwabo bwo mu mwuka n’ubw’imibanire.
