Leta y’u Burundi yatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abantu bibwa imyanya y’ibanga ku bagabo cyangwa amabere ku bagore ari ibihuha bidafite ishingiro.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, ivuga ko abantu 11 bakekwaho gukwirakwiza ayo makuru bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amashusho n’ubutumwa bivuga ko hari abantu bagenda bakorwaho n’abandi bagahita batakaza imyanya yabo y’ibanga cyangwa amabere bikagabanuka mu buryo budasanzwe. Hari n’amafoto yagaragazaga abantu bambaye ibikwasi ku bice by’umubiri nk’amaboko n’amaguru, bavuga ko ari uburyo bwo kwirinda ubwo bujura.
Icyakora Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, yatangaje ko nta muntu n’umwe uratakaza imyanya y’ibanga cyangwa amabere kubera gukorwaho n’undi muntu.
Iyo minisiteri yagize iti: “Nta muntu n’umwe uratakaza umwanya w’ibanga cyangwa amabere ye ngo bigabanuke bitewe no gukorwaho n’undi muntu mu Burundi. Abantu 11 bagaragaye mu bakwirakwizaga ayo makuru bamaze gufatwa.”
Polisi y’u Burundi nayo yatangaje ko yatangiye iperereza rigamije kumenya inkomoko y’ayo makuru y’ibihuha yakwirakwijwe mu gihugu.
Si mu Burundi gusa aya makuru yumvikanye, kuko no mu mijyi ya Uvira, Kalemie na Kolwezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na ho hamaze iminsi havugwa inkuru zisa n’izi z’ubujura bw’imyanya y’ibanga bikekwa ko bukorwa hakoreshejwe imbaraga zidasanzwe.
Icyakora umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kolwezi, Emmanuel Katambwe, yatangaje ko mu bantu 13 bavugaga ko bibwe imyanya yabo y’ibanga, iperereza ryakozwe ryagaragaje ko nta n’umwe muri bo wigeze atakaza icyo gice cy’umubiri.
Inzego z’umutekano muri ibyo bihugu zisaba abaturage kudaha agaciro amakuru adafite gihamya akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bagakomeza kugana inzego zibishinzwe igihe babonye ikibazo icyo ari cyo cyose.

