Kimenyi Yves yatangaje ko ahagaritse gukina ruhago ku rwego rw’umwuga
Umunyezamu wamenyekanye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda ndetse no mu Ikipe y’Igihugu, Kimenyi Yves, yamaze gutangaza ko asezeye ku mupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’imyaka isaga ibiri adakandagira mu kibuga kubera imvune ikomeye.
Kimenyi yavuze ko urugendo rwe rwatangiye akiri muto, aterwa imbaraga n’urukundo rwinshi yakundaga ruhago ndetse n’inzozi zo kuzagera kure. Yabaye umukinnyi wabigize umwuga mu 2012, urugendo avuga ko rutamwubatse nk’umukinnyi gusa ahubwo rukanamwubaka nk’umuntu.
Yatangiriye urugendo rwe muri Isonga FC, aho yamaze imyaka ibiri yigira byinshi ku mupira w’amaguru. Nyuma yaho yerekeje muri APR FC, imwe mu makipe afite ibigwi byinshi mu Rwanda no mu karere, aho yamaze imyaka itanu y’intsinzi n’ibihe by’ingenzi mu buzima bwe bwa ruhago.
Mu 2019, yerekeje muri Rayon Sports FC ayikinira amezi atandatu mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports, aho yagaragaje urwego rwo hejuru ndetse akagira ibihe byiza byamushimishije. Nyuma yaho yasinyiye AS Kigali, ariko ntiyahatinze kuko yagize imvune ikomeye nyuma y’amezi abiri gusa.
Iyo mvune yayigize mu kwezi kwa 10 mu 2023, ku mukino AS Kigali yakinagamo na Musanze FC, aho yagonganye na rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor. Kuva icyo gihe ntiyigeze asubira mu kibuga nubwo yagerageje kwivuza no gukora imyitozo yo kugaruka mu kibuga.
Mu byo yishimira cyane mu buzima bwe bwa ruhago, Kimenyi agaragaza amahirwe yo gukinira Ikipe y’Igihugu, Amavubi, avuga ko ari ishema rizahora rimuri ku mutima.

Nubwo ahagaritse gukina nk’uwabigize umwuga, Kimenyi yemeje ko atavuye muri ruhago burundu. Yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza kuyikoramo, by’umwihariko afasha urubyiruko rufite inzozi zo kuzaba abakinnyi bakomeye nk’uko na we yabirose akiri muto.
Yashimiye amakipe yose yakiniye, abatoza, abakinnyi bagenzi be, abaganga, abafana n’abandi bose bamushyigikiye mu bihe byiza n’ibikomereye.

Yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko nubwo asezeye ku gukina, ruhago izahora ari igice cy’ubuzima bwe, kandi ko atari iherezo ahubwo ari intangiriro y’indi ntambwe nshya mu buzima bwe.

