Mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza iri mu rugamba rwo gushaka intsinzi mu Gikombe cy’Isi cya 2026, umwe mu bakinnyi bayo bazwi cyane, Harry Maguire, yagaragaye mu bikorwa bitari byitezwe na benshi, bituma avugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Uyu myugariro wa Manchester United utashyizwe mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Thomas Tuchel muri iri rushanwa, yagaragaye mu mihanda y’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kugurisha ibirango n’ibindi bikoresho bifitanye isano n’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Maguire ari mu iduka rito ryo ku muhanda acuruza ibikoresho byifashishwa n’abafana, ibintu byatangaje benshi bari bamenyereye kumubona mu kibuga aho kuba mu bucuruzi.
Ibi byakuruye impaka zitandukanye, bamwe bavuga ko ari uburyo bwo gukoresha neza amahirwe y’ubucuruzi ari hafi y’iri rushanwa, mu gihe abandi babifashe nk’ikimenyetso cy’uko uyu mukinnyi ari kure cyane y’urwego rwari rumenyereweho mu mupira w’amaguru.

Mu bagize icyo babivugaho harimo Peter Schmeichel wahoze ari umunyezamu ukomeye ndetse ubu akaba asesengura ibijyanye na ruhago. Yatangaje ko yatunguwe no kubona Maguire akora ibi bikorwa mu gihe bagenzi be bari guhatanira igikombe gikomeye kurusha ibindi ku rwego rw’amakipe y’ibihugu.
Schmeichel yavuze ko umukinnyi nk’uyu yari akwiriye kuba ari mu bakinnyi bahatanira igikombe aho kuba ari mu bikorwa by’ubucuruzi, agaragaza ko bishobora gutuma bamwe bibaza ku cyerekezo cye mu rugendo rwa ruhago.
Maguire wabaye kapiteni wa Manchester United mu myaka yashize, ntiyigeze agaragara mu bakinnyi bahamagawe n’u Bwongereza muri iri rushanwa. Mu myanya y’abugarira, Thomas Tuchel yahisemo kugirira icyizere abandi bakinnyi barimo Marc Guehi, Ezri Konsa, Jarell Quansah, Dan Burn na John Stones.

Mu gihe u Bwongereza bukomeje imyiteguro y’umukino uzabuhuza na Ghana ku wa 23 Kamena 2026, ibikorwa bya Maguire byo mu mihanda ya New York bikomeje kuba kimwe mu byavuzwe cyane n’abakurikiranira hafi iri rushanwa, bamwe bamunenga, abandi bavuga ko umukinnyi afite uburenganzira bwo gushaka andi mahirwe y’ubuzima hanze y’ikibuga.
