Umujyi wa Kigali watangaje ko amakipe arimo Kiyovu Sports, AS Kigali na Gasogi United ashobora guhagarikirwa inkunga mu gihe yanze kwihuza agashyiraho ikipe imwe ihagararira umujyi.
Ibi bikubiye mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, isaba aya makipe kuganira n’abanyamuryango bayo bagatanga umwanzuro bitarenze tariki ya 30 Werurwe 2026.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko buri kipe yahabwaga miliyoni 150 Frw ku mwaka ariko ayo mafaranga ntashobore gukemura ibibazo by’aya makipe, ari yo mpamvu batekereje gushyira hamwe ubushobozi bakubaka ikipe imwe ikomeye.
Yavuze ko amakipe azahitamo gukomeza ukwacyo azahita atakaza inkunga y’Umujyi wa Kigali, ndetse ko mu gihe yose yaba yanze kwihuza, umujyi ushobora gushinga ikipe nshya igatangira guhera hasi mu marushanwa.

