Polisi yo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umugore ukekwaho kurasa amasasu menshi ku rugo rw’umuririmbyi w’icyamamare Rihanna.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo uwo mugore bivugwa ko afite hafi imyaka 30 y’amavuko yageraga aho Rihanna atuye atwaye imodoka, agahita arasa amasasu menshi yerekeza ku nzu ye. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuteye gukora icyo gikorwa.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko Rihanna yari mu rugo icyo gihe, ariko ku bw’amahirwe ntacyo yabaye. Ntabwo haramenyekana niba umugabo we A$AP Rocky n’abana babo batatu bari bahari ubwo ayo masasu yaraswaga.
Polisi yahise itabara byihuse, ifata uwo mugore ukekwaho kurasa ayo masasu. Kuri ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu y’iki gikorwa.

