Umukinnyi wa filime nyarwanda, Mutoni Assia wamamaye cyane muri filime Seburikoko, yatangaje ko ubuzima bwo kwimukira muri United States bwamubereye urugendo rutari rworoshye, rurimo amasomo akomeye ndetse n’ihinduka rikomeye mu mibereho.
Uyu mugore wimukiye muri Amerika mu 2022 nyuma yo gushyingiranwa na Uwizeye Mohammed, yavuze ko mu ntangiriro yahuye n’ihungabana rikomeye, cyane cyane bitewe n’uko ubuzima yasanze yo butari buhura n’ibyo yari yaratekereje mbere.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mutoni Assia yasobanuye ko kimwe mu byamugoye cyane ari ukwiyakira mu buzima bushya bwo kwikorera imirimo yose yo mu rugo, ibintu atari amenyereye akiri mu Rwanda.
Yagize ati: “Nagezeyo nsanga ni njye uteka, nkakoropa, nkakora buri kintu cyose. Mu Rwanda nari mfite abakozi, ariko ho nahise mpinduka umukozi w’urugo. Byarantunguye cyane kandi birangora kubimenyera.”
Si ibyo gusa, kuko yanagarutse ku mpinduka zikomeye mu mibereho ye zirimo no kuba mu nzu nto ugereranyije n’iyo yari asanzwe abamo mu Rwanda. Ibi byiyongereye ku irungu rikabije yahuye na ryo, cyane cyane mu gihe yari akimenyera igihugu gishya.
Mutoni Assia yavuze ko hari igihe yigeze kugera ku rwego rwo kwiheba, aho yamazaga igihe kinini arira kandi yumva ashaka gusubira mu Rwanda. Yagaragaje ko indirimbo Ndabihiwe ya Niyo Bosco yamufashije cyane muri icyo gihe cy’ihungabana, imufasha kwihangana no kwakira ubuzima bushya.

Yagize ati: “Irungu ryaranyishe, nkiri kubyara nta muryango hafi, nta nshuti. Numvaga nta cyo ubuzima bumariye. Ariko uko iminsi yagiye ishira nagiye menya inshuti nshya, ubuzima buragenda bumenyera.”
Ku rundi ruhande, uyu mukinnyi wa filime yavuze ko yanahuye n’akazi katari kamushimishije na gato mu ntangiriro, aho yatangiye gukora mu bitaro. Yemeje ko gutunganya imirambo ari kimwe mu byamugoye cyane, kuko yabanje kujya arira igihe cyose yabikoraga.
Ati: “Mu ntangiriro byarandinaniye cyane. Narebaga umuntu apfuye nkumva umutima ugiye kuvamo, nkarira. Ariko uko iminsi yagiye ishira, nabimenyereye ku buryo ubu nshobora no gutunganya umurambo neza igihe bibaye ngombwa.”
Nubwo yanyuze muri ibi bihe bikomeye, Mutoni Assia agaragaza ko ubu amaze kumenyera ubuzima bwo muri Amerika, ndetse akomeje kubaho neza hamwe n’umuryango we.
Kuri ubu, we n’umugabo we hamwe n’abana babo babiri bari mu Rwanda aho baje mu kiruhuko, bagaragaza ko nubwo ubuzima bwo hanze bugira imbogamizi, kwihangana no kumenyera bishobora gutuma umuntu abunyuramo neza.

