Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagiranye amasezerano mashya ajyanye no kugurisha umuringa ukomoka mu kirombe kinini gicungwa na sosiyete mpuzamahanga ya Glencore.
Nk’uko byatangajwe na Reuters ishingiye ku makuru ya Bloomberg News, ikigo cya leta ya RDC gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Gécamines, cyabonye uburenganzira bwo kwamamaza no kugurisha hafi 50% by’umusaruro w’umuringa ukomoka muri sosiyete ya Kamoto Copper Company.

Kamoto Copper Company icungwa n’ishami rya Glencore rikora ubucukuzi muri RDC, kandi ni kimwe mu birombe bikomeye by’umuringa muri iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.
Aya masezerano azamara nibura imyaka ibiri, aho Gécamines izajya igurisha kimwe cya kabiri cy’umusaruro w’iki kirombe. Nyuma y’iyo myaka ibiri, Gécamines izagumana uburenganzira bwo kugurisha 30% by’umusaruro wacyo.
Iyi gahunda nshya igaragaza uburyo leta ya Kinshasa irimo gushaka kongera ijambo mu micungire no mu isoko ry’amabuye y’agaciro, cyane cyane umuringa, ufite akamaro kanini ku isoko mpuzamahanga ndetse no mu nganda zikoresha amashanyarazi n’ikoranabuhanga.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora kongera inyungu zinjira mu kigega cya leta ya RDC, ariko nanone bikazagira ingaruka ku mikorere y’abashoramari mpuzamahanga basanzwe bakorana n’iki gihugu mu rwego rw’ubucukuzi.
