Uwitwa Haragirimana Donatien, mwene Ruzindaza na Bambarisha, utuye mu Mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arasaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe mu gitabo cy’irangamimerere.
Arifuza ko amazina Haragirimana Donatien asimbuzwa RUZINDAZA Donor.

Impamvu atanga yo guhinduza ayo mazina ni uko Ruzindaza ari izina ry’umuryango, bityo akaba yifuza ko ari ryo rikoreshwa nk’izina rye.
Ubu busabe butangajwe kugira ngo umuntu wese waba afite impamvu yatuma ubwo busabe butemezwa abashe kubimenyesha ubuyobozi bubishinzwe mu gihe giteganywa n’amategeko.


