Kigali, 14 Mutarama 2026 — Shema Arnaud uzwi nka DJ Toxxyk yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yemera ko yakoze icyaha cyo guhunga amaze guteza impanuka n’icyo ubwicanyi budaturutse ku bushake, ariko ahakana ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge no kwanga gupimishwa alcohol.
Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, buvuga ko iperereza rikomeje kandi ko kumufunga byafasha gukumira gukomeza gukoresha ibiyobyabwenge no kumubuza gutoroka ubutabera. Bwasobanuye ko DJ Toxxyk yanze guhagarara ubwo yahagarikwaga n’umupolisi, akamugonga agahita ahunga.
DJ Toxxyk yavuze ko kugonga umupolisi byabaye impanuka, asobanura ko yagonze bordure ipine igapfumuka, bigatuma imodoka inanirwa guhagarara.
Yavuze ko yahunze bitewe n’ubwoba, ajya i Karongi kugisha inama inshuti ye ari na yo yahamagaye Polisi. Yiyemereye ibyaha bibiri, asaba imbabazi umuryango w’umupolisi wapfuye, Polisi y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Ku bijyanye n’urumogi bivugwa ko bwabonetse iwe, yavuze ko atazi nyirarwo, anagaragaza ko ibyo yandikiwe mu Bugenzacyaha bitandukanye n’ibyo yavuze. Abamwunganira basabye ko yakurikiranwa adafunzwe by’agateganyo, bavuga ko hari amasuzuma yakozwe ariko ibisubizo bikaba bitaratangazwa.
Urukiko ruzasoma icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku wa 21 Mutarama 2026 Saa Munani z’amanywa.

