Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turukiya ryafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika burundu umusifuzi w’umugore Elif Karaarslan, nyuma y’amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina n’umuyobozi wo mu rwego rw’abasifuzi.
Aya makuru yatangiye gukwirakwira ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe 2026, aho urubuga rwa X rwa Topskillsportuk rwashyize hanze ayo mashusho yateje impaka nyinshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru.
Nk’uko byatangajwe, uwo musifuzi bivugwa ko yagaragaye ari kumwe n’umuyobozi w’imyaka 61 witwa Orhan Erdemir, usanzwe ari umwe mu bafite uruhare mu miyoborere y’abasifuzi muri Turukiya.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu ryahise rifata icyemezo cyo kumuhagarika burundu, rivuga ko imyitwarire nk’iyi inyuranyije n’indangagaciro zigenga umwuga wo gusifura.
Gusa Elif Karaarslan we ntiyemera ibyo ashinjwa, aho yagaragaje ko ayo mashusho atayashyize hanze, anavuga ko ashobora kuba yarahinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko agiye gukorana n’abanyamategeko be mu gutanga ikirego ku bamuharabika, avuga ko ibi byamwangirije izina ndetse n’umwuga we ku rwego mpuzamahanga.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimangira ko hakwiye gukorwa iperereza ryimbitse ku kuri k’aya mashusho mbere yo gufata ibyemezo bikomeye nk’ibi.

