Mu gihe amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi yose ahanzwe Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, hari igihugu kimwe kiri kwigaragaza cyane muri iri rushanwa nubwo nta kipe yacyo irimo gukina. Icyo ni u Bushinwa.
Kuva ku mupira ukinishwa imikino, ikoranabuhanga ryifashishwa n’abasifuzi, uburyo bwo gutwara abafana kugeza ku bikoresho byambarwa n’abakunzi b’amakipe, ibikozwe mu Bushinwa byabaye igice cy’ingenzi cy’iri rushanwa rikurikiwe n’Isi yose.
Ikimenyetso cya mbere kigaragaza uruhare rw’u Bushinwa ni umupira wa TRIONDA ukoreshwa muri iri Gikombe cy’Isi. Wakozwe mu mujyi wa Shenzhen, ukaba warahawe ikoranabuhanga rigezweho rituma wohereza amakuru mu buryo bwihuse cyane mu gihe uri gukoreshwa mu mukino.
Abahanga bavuga ko imiterere yawo mishya y’ibice bine ituma uba hafi cyane y’uruziga rutunganye kurusha indi mipira yakoreshejwe mu mateka y’iri rushanwa. Uyu mupira kandi urimo sensor ishobora gukusanya amakuru ku muvuduko mwinshi ikayohereza mu buryo bw’ako kanya, ibintu byafashije mu gufata ibyemezo ku makosa akunze guteza impaka nka kurarira no gukora umupira n’ukuboko.
Mu rwego rwo koroshya imikorere y’abasifuzi, ibigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa na byo byagize uruhare rukomeye. Hisense ni yo yatanze écran zifashishwa mu gusuzuma amashusho ya VAR, mu gihe Lenovo yatanze ibikoresho bikomeye birimo mudasobwa, servers ndetse n’ubushobozi bw’ubwenge bw’ubukorano bukoreshwa mu bibuga byose byakira imikino.

Iri koranabuhanga rifasha gutunganya amashusho no gukora inyandiko zigaragaza aho abakinnyi bahagaze mu buryo bwa 3D, bikorohereza abasifuzi kumenya niba habayeho kurarira cyangwa andi makosa ashingiye ku myanya y’abakinnyi.
No hanze y’ibibuga, uruhare rw’u Bushinwa ntirwihishe. Muri Mexique, kompanyi CRRC yakoze gari ya moshi zisaga 100 zifasha gutwara abafana hagati y’imijyi yakiriye imikino, zirimo Mexico City, Monterrey na Guadalajara.
Muri Mexico City kandi, bisi nyinshi zikoresha ingufu zisubira zifasha mu gutwara abaturage n’abafana, aho hafi ya zose zakozwe n’inganda zo mu Bushinwa. Byagize uruhare mu kugabanya umubyigano no koroshya ingendo z’abitabiriye iri rushanwa.

Mu gihe abafana baba bahanganye no gushyigikira amakipe yabo, ibicuruzwa byinshi bakoresha na byo bikomoka mu Bushinwa. Amabendera, imyambaro, ingofero n’ibindi bikoresho byo gushyigikira amakipe bikomeje guturuka cyane mu mujyi wa Yiwu, uzwi nk’imwe mu nkingi z’ubucuruzi bw’ibicuruzwa ku Isi.
Ndetse n’ibikinisho bya Labubu byamamaye cyane mu minsi ishize byagaragaye mu bikorwa byo gutangiza irushanwa, byongera kwerekana uburyo ibikorerwa mu Bushinwa byamaze kuba igice cy’umuco n’imyidagaduro y’Isi.

Nubwo ikipe y’Igihugu y’u Bushinwa itagaragara ku rutonde rw’ibihugu bihatanira igikombe, uruhare rw’iki gihugu mu ikoranabuhanga n’inganda zifasha iri rushanwa rurigaragaza nk’umukinnyi ukomeye utari mu kibuga, ariko ufite ijambo rikomeye ku migendekere yaryo.
Mu yandi magambo, mu Gikombe cy’Isi cya 2026, u Bushinwa bushobora kuba butabasha gutsinda ibitego, ariko buri gutsinda urugamba rw’ikoranabuhanga.

