Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yitwaye neza itsinda Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa gicuti wa FIFA Series 2026 wabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Werurwe, witabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Uyu mukino wari uw’amateka kuko ari bwo bwa mbere u Rwanda rukinnye n’ikipe itari iyo ku Mugabane wa Afurika, ndetse na Grenada na yo ikaba yari ikinnye bwa mbere n’igihugu cyo muri Afurika.
Amavubi yatangiye neza umukino, agaragaza imbaraga mu gice cya mbere cyarangiye yamaze gutsinda ibitego 2-0. Leroy-Jacques Mickels, wakinaga umukino we wa mbere, yafunguye amazamu ku munota wa 45, mbere y’uko kwizera jojea atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 45+5.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kwitwara neza, Bizimana Djihad atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 68, naho Hakim Sahabo atsinda icya kane ku munota wa 81.

Uyu mukino wabaye uwa mbere ku mutoza mushya Stephen Constantine, utangiye manda ye ya kabiri atoza Amavubi atsinda.
Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma w’Itsinda A, aho ruzahura na Estonia ku wa 30 Werurwe, nyuma y’uko yo isezereye Kenya kuri penaliti.

Irushanwa rya FIFA Series rikinwa rimwe mu myaka ibiri, rikaba ryaratangijwe n’ishyirahamwe rya FIFA mu rwego rwo guhuza amakipe atandukanye ku Isi.


