Darren Jason Watkins Jr ni umunyamerika w’imyaka 21 wamamaye nka Ishowspeed ku mbugankoranyambaga uherutse no kuza mu Rwanda muri gahunda yararimo yo kugenda azenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’uRwanda aho yeretswe urukundo n’abatari bacye cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Ishowspeed ni umwe mu byamamare byagaragaye byitabiriye imikino itandukanye y’igikombe cy’isi cya 2026 Kiri kubera muri leta zunze ubumwe za America, Canada ndetse na Mexico, uyu musore kandi yagaragaraga yambaye umwenda w’ikipe yaje gufana gusa kubwamahirwe macye ye mu mikino ine itandukanye yose yarebye amakipe yarari gufana ntanimwe yabashije kubonamo intsinzi zose byarangiraga zitsinzwe.

Nyuma yo kureba umukino wahuzaga Argentina na Cape Verde umukino ukarangira Argentina itsinze 3-2, akongera akareba uwa Brazil na norvege warangiye Brazil itsinzwe 2-1, Portugal na Spain warangiye Portugal itsinzwe 1 kubusa uwanyuma ni uwahuje Argentina na Egypt warangiye Argentina itsinze 3-2 mu gihe ikipe y’igihugu ya Egypt ariyo yari yabanje ibitego 2 ikaza kubyishyurwa igatsindwa n’ikindi cya 3 ibi byahise bitangira kwibazwaho.
Nyuma y’iyo mikino yose abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibasira uyu musore bavuga ko yabatereye umwaku amakipe kubera kuyafana bigatuma atsindwa bavuga ko iyo ataza kuyafana byari gushoboka ko atatsindwa, abazi ibya ruhago mutubwire niba mwemera umwaku cyangwa amarozi mu mupira w’amaguru kuko njye nk’umunyamakuru nziko ibyo bidakora kuko mu byo mperuka ni igihe ikipe y’igihugu ya RDC yitwaga Zaire mu gihe cya Mobutu bivugwako mu bajyanye n’ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi harimo abarozi n’abapfumu bafatwaga nkabakomeye muri Zaire ariko nubundi byarangiye baviriyemo mu matsinda n’ubusa bw’amanota n’umuba w’ibitego batsinzwe kandi bari bitwaje abarozi.

Kurubu ntacyo Ishowspeed arabivugaho gusa abenshi mu bafana b’amakipe asigayemo cyane cyane abagana ikipe y’igihugu y’ubufaransa batangiye gusaba uyu musore kubafasha ntazabafanire ikipe ngo nayo itazatsindwa mu mikino isigaje.
