Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 31 izatoranywamo 26 bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series 2026. Uru rutonde rwasohowe kuri uyu wa Mbere mu kiganiro n’itangazamakuru cyitabiriwe n’umuyobozi wa FERWAFA hamwe n’umutoza mushya w’Amavubi Stephen Constantine.
Kuri uru rutonde ntihagaragaraho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, ibintu byatunguye bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko asanzwe ari umwe mu banyezamu bakomeye muri shampiyona.
Umutoza wungirije w’Amavubi Eric Nshimiyimana yasobanuye ko impamvu uyu munyezamu atahamagawe ari uko abatoza bahisemo guha amahirwe abandi banyezamu ndetse no kugerageza abakinnyi bashya bashobora gufasha ikipe y’Igihugu mu bihe biri imbere.
Yanavuze ko FIFA yari yasabye ko hahamagarwa abakinnyi 55 bagatoranywamo 26, ariko Amavubi yo yahisemo guhamagara 31 bazavamo 26 bazifashishwa muri iri rushanwa.
Mu banyezamu bahamagawe harimo Ntwari Fiacre, Niyongira Patience, Bigirimana Hugo na Hakizimana Adolphe, ari na bo bagomba guhatanira umwanya wo kuzatoranywamo abazajya mu mikino nyirizina.

Muri rusange Amavubi azitabira iri rushanwa ari kumwe n’ibihugu bya Kenya, Estonia na Grenada, aho imikino izatangira tariki ya 27 Werurwe 2026 ikabera kuri Stade Amahoro.
Iyi mikino ya FIFA Series igamije gufasha amakipe y’ibihugu kubona imikino mpuzamahanga ibafasha kuzamura urwego no kwitegura amarushanwa akomeye ari imbere.

