Buri wa Gatandatu nimugoroba i Kigali habera ikintu kidasanzwe kandi gitandukanye n’ibisanzwe by’imyidagaduro y’ijoro.
Mu gace ka Nyarutarama, urubyiruko ruhateranira atari ugucuranga umuziki cyangwa kunywa ibisindisha, ahubwo ari uguhura bagamije kuganira no kungurana ibitekerezo byimbitse ku buzima n’ibibazo byugarije sosiyete.
Ibi bikorwa bizwi ku izina rya “Meaningful Conversations” (Ibiganiro bifite ireme) byatangiye muri Werurwe 2022 bigamije gushyiraho ahantu hizewe ho kuganirira mu bwisanzure, ukuri no kumva abandi.
Byatangijwe n’abagize Umuryango wa Baha’i i Kigali, bitangira ari inama ziba kabiri mu kwezi, ariko kubera inyota y’urubyiruko yo kungurana ibitekerezo, byaje kuba buri cyumweru kugeza n’uyu munsi.
Ibi biganiro bitangizwa n’icyiciro cyo kumva neza no guha abantu umutekano wo gutekereza. Hakoreshwa ikibazo cyoroheje kigira kiti: “Ni iki cyaguteye kumva wishimye muri iki cyumweru?”
kigafasha abantu kumva bamerewe neza.
Nyuma yaho, umuhuza w’ikiganiro atanga insanganyamatsiko ishobora kuba igitekerezo, inkuru ngufi, ikibazo cyangwa videwo. Ibi bifungura umwanya wo kungurana ibitekerezo mu bwisanzure, buri wese agatanga uko abibona.
Insanganyamatsiko zitandukanye
Mu biganiro birenga 200 bimaze gukorwa, hagiye hagarukwaho insanganyamatsiko zitandukanye zirimo ibibazo byimbitse nk’ishyari mu rukundo, ihungabana, inshingano z’umuntu ku bidukikije, ukwemera, ndetse n’uruhare rw’ubwenge buhangano (AI) muri sosiyete.

Abitabira bavuga ko iki gikorwa kibafasha kwiga kumva abandi no kureba ibintu mu buryo butandukanye, aho kuba ugushaka kugaragaza ko uri mu kuri gusa.
Impinduka mu buyobozi n’ubwitabire
Ibi biganiro byatangiye biyobowe n’abantu bakuru babiri bo mu muryango wa Baha’i, ariko ubu byahindutse igikorwa kiyobowe n’urubyiruko ubwarwo.
Ibi byerekana icyizere cyashyizwe mu rubyiruko cyo kwiyobora no guteza imbere umuco wo kuganira.
Abitabira bavuga ko ibi biganiro byabafashije cyane mu mikorere yabo ya buri munsi. Bamwe bavuga ko byabigishije gutega amatwi, kutihutira gusubiza, no kubaha ibitekerezo by’abandi nubwo bitandukanye n’ibyabo.
Umwe mu bitabiriye yagize ati: “Nize ko Atari ngombwa ko abantu bose bagira igitekerezo kimwe, ahubwo icy’ingenzi ari ukumenya kubahana no kubana mu bwumvikane.”
Undi yongeyeho ko byamufashije guhindura uburyo yafataga ibiganiro, akava ku gutongana ajya ku kumva no gusobanukirwa.

Mu isi yihuta kandi ikunda urusaku kurusha gutekereza, “Meaningful Conversations” i Kigali ni urugero rw’ahantu hashya hatanga umuco w’amahoro, ubwumvikane n’iyubahirizwa ry’ibitekerezo bitandukanye.
Ibi biganiro bigaragaza ko urubyiruko rushobora kuba igisubizo mu kubaka sosiyete irangwa no kumva abandi, aho gusiganwa mu magambo cyangwa guharanira gutsinda impaka gusa.

Nk’uko umwe mu bitabiriye yabivuze: “Aha ni ahantu h’agaciro gakomeye mu buzima bwanjye bwa buri cyumweru.”

