Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier J.P. Nduhungirehe, yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X (Twitter) burimo ijambo “hahiye”, ijambo rimaze iminsi riri mu mpaka mu Rwanda.
Mu butumwa bwe yagize ati: “Nari ngiye kuvuga ngo ‘i Paris hahiye 🔥’, ariko mpita nifata! Cyakora Dr Bizimana na Amb Busingye batwemeje! Nibashaka aba managers, jye na Juno Kizigenza turahari!”
Iri jambo “hahiye” rifitanye isano n’imvugo zijyanye no gutwika, amagambo yagiye agarukwaho kenshi mu biganiro bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu minsi yashize, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yasabye ko amagambo nk’ayo atakongera gukoreshwa mu buryo busanzwe cyangwa mu bihangano, agaragaza ko ashobora kugira ingaruka mbi bitewe n’aho yakomotse mu mateka.
Yavuze by’umwihariko ku ndirimbo z’umuhanzi Juno Kizigenza, aho yasabye ko ijambo “rutwitsi” ryakurwamo, ashimangira ko amagambo afite amateka akomeye akwiye kwitonderwa.

Ubutumwa bwa Nduhungirehe bwateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu rubyiruko bavuze ko ayo magambo akoreshwa mu mvugo isanzwe atagamije gukomeretsa, mu gihe abandi bashyigikiye ko amateka y’u Rwanda asaba kwitwararika cyane mu mvugo.
Hari kandi n’abibukije ko abayobozi bakwiye kuba intangarugero mu gukoresha amagambo yitondewe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n’abantu benshi.
Ibi biganiro birakomeje, mu gihe impaka ku mikoreshereze y’amagambo ajyanye n’amateka y’u Rwanda zikomeje gufata indi ntera mu ruhando rwa politiki n’imyidagaduro

