Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Frank Habineza, yamaganye amakuru yakwirakwijwe ku rubuga rwa X amuhuza na Paul Rusesabagina na Thomas Nahimana mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubutumwa bwashyizwe hanze n’uwiyita “africans” bwavugaga ko hari amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi aherutse guhurira muri Amerika mu ibanga, agamije gushinga umutwe w’inyeshyamba watangiza ibitero unyuze mu Burundi no muri Uganda. Bwari buherekejwe n’ifoto ya Habineza ari kumwe n’abo bagabo.
Dr. Habineza yasobanuye ko ayo makuru ari ibihuha, ashimangira ko ari i Kigali kandi yitabiriye inama ya Sena ku munsi ayo magambo yatangajweho. Yavuze ko nta nama yigeze ajyamo igamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Yanagaragaje ko we n’ishyaka ayoboye, Democratic Green Party of Rwanda, badahuje umurongo wa politiki na Rusesabagina na Nahimana, ndetse ko amahame yabo ashingiye ku mpinduka zinyuze mu mahoro, bahuje n’umuryango wa Global Greens.
Yasoje asaba Abanyarwanda kutagendera ku makuru adafite gihamya agamije kuyobya rubanda.

