Kiyovu sports na Apr FC ziri mu makipe yabumburiye ayandi mu mikino y’igikombe cy’amahoro zongeye gucakirana nyuma yuko ikipe Zombi zaherukaga kugeza miswi mu mukino wa shampiyona waherukaga kubahuza.
kuri uyu wakabiri taliki 17 gashyantare hatangijwe imikino y’igikombe cy’amahoro Aho yabimburiwe na Gicumbi FC yakiraga Police FC ku isaha ya saa sita nigice mu gihe Kiyovu sports yakiraga Apr FC ku isaha ya saa cyenda nigice, umukino wahuje kiyovu sports na Apr FC ni umukino warwanawe n’ishyaka ku mpande gusa ikipe ya kiyovu sports yagaragaje umukino Uri hejuru mu gice gusa uburyo bwose yagerageje nta nabumwe yabashije kubyaza umusaruro kugeza umusifuzi asoje igice cyambere ikipe Zombi zinganya ubusa kubusa.

bitandukanye n’igice cyambere ikipe ya Apr FC yinjiye mu gice cya kabiri isa nk’iyariye amavubi kuko ku munota wambere wigice cya kabiri umunya Burkina Faso djibril ouatra ku ikosa ry’abakinnyi ba kiyovu sports yatsinze igitego cyambere cya Apr FC bisa nibikanguye abandi bakinnyi, amakipe yombi yakomeje gusatirana kiyovu sports igerageza gushaka igitego cyo kwishyura ariko biba nka wamugani wo gushakira Amata ku kimasa, ikizere cya kiyovu sports cyaje kuyoyoka ubwo rutahizamu w’umunya Mali Mammadou SY yarebaga mu izamu rya kiyovu sports aritsindamo igitego cya kabiri ari nacyo cyashyize akadomo ku kizere cyo kwishyura umukino urinda urangira Apr FC itsinze ibitego 2-0 .

Nyuma y’umukino abafana ba kiyovu sports bagaragaje agahinda batewe na Apr FC ibatsinze mu gihe abenshi mu bakunzi biyi kipe bo mu idini ya Islam biteguraga kwinjira mu kwezi kwa Ramadhan.

