Dj Ira yavuze ko abakobwa benshi bakora mu ruganda rw’imyidagaduro bakomeje guhura n’imyumvire ibatesha agaciro, aho bamwe mu bagabo babafata nk’abagore bicuruza kubera gusa akazi bakora.
Uyu mukobwa uvanga imiziki yavuze ko hari igihe yigeze guhura n’umugabo wamugaragarije imyitwarire itamushimishije nyuma yo gukorana na we mu kazi. Ngo nyuma yo gusangira aho yari ari gukora, uwo mugabo yamusabye ko bagirana umubano wihariye ariko aramwangira.
Dj Ira yavuze ko nubwo yamusubije ko atabishaka, uwo mugabo yakomeje kumwotsa igitutu ndetse aza no kumukurikira kugeza ageze iwe ashaka kumenya aho atuye.
Yagaragaje ko ibi ari bimwe mu bibazo bikunze kubaho ku bakobwa bakora mu tubari, mu muziki no mu zindi serivisi z’imyidagaduro, kuko hari abagifite imyumvire yo kubafata nk’abantu badafite uburenganzira bwo kwihitiramo.
Dj Ira yasabye abantu kujya bubaha abakobwa bose bakora muri uru rwego, akavuga ko akazi umuntu akora kadakwiye gushingirwaho ngo acirwe urubanza cyangwa ahatirwe ibyo adashaka.

Yanashimangiye ko abakobwa bakora mu myidagaduro baba bashaka kwiteza imbere no gushaka imibereho nk’abandi bose, bityo ko bakwiye gufatwa kimwe n’abandi no guhabwa umutekano n’icyubahiro.

