Indirimbo ebyiri z’umuhanzi King James zirimo ‘Ndagushaka’ na ‘Ndi Uwawe’ ntizikigaragara kuri YouTube nyuma y’uko Bolingo Paccy wagize uruhare mu ikorwa ryazo azireze kuri uru rubuga.
Amakuru avuga ko indirimbo ‘Ndi Uwawe’ yasibwe nyuma y’umunsi umwe gusa isohotse, aho Bolingo Paccy wari wagize uruhare mu kuyandika no kuyitunganya yasabye YouTube kuyikuraho, avuga ko hari ibyo batumvikanyeho bitubahirijwe.
Si iyo ndirimbo gusa, kuko Bolingo Paccy yifashishije studio ye ya UB Studio Rwanda, anasaba ko indirimbo ‘Ndagushaka’ King James aherutse gukorana na Muttima nayo ikurwa kuri YouTube.
Nubwo Bolingo Paccy atatangaje mu buryo burambuye ikibazo nyir’izina afitanye na King James, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko icyatumye afata icyemezo cyo gusibisha izo ndirimbo ari uko ibyo bari barumvikanye mbere yo kuzisohora bitubahirijwe.
Yagize ati: “Ni njye wazisibishije. Hari ibyo twari twumvikanye ariko ntibyubahirizwa. Nagerageje kubibamenyesha ariko ntibabikore, bituma nisunga amategeko arengera uburenganzira ku bihangano kuri YouTube kugira ngo zikurweho.”
Bolingo Paccy kandi yavuze ko nyuma y’uko izo ndirimbo zisibwe, bamwe mu bakorana na King James bamuhamagaye bashaka kumvikana ku kibazo cyavutse.

Ati: “Barampamagaye nyuma y’uko indirimbo zivuyeho. Nabahuje n’abandi dukorana mu itsinda kuko njye nari mpuze cyane. Ndacyareba niba twabona umwanya tukaganira tukareba uko ikibazo cyakemuka.”
Mu gihe iki kibazo kigishakirwa umuti n’abareberera inyungu za King James, uyu muhanzi we akomeje imyiteguro y’igitaramo kinini ateganya gukora ku wa 1 Kanama 2026, aho azizihiriza imyaka 20 amaze akora umuziki.

